RULINDO: Umugabo w’imyaka 54 yasanzwe ku buriri yararagaho yapfuye.
Mu Karere ka Rulindo; Umurenge wa Ntarabana; Akagari ka Kiyanza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’igice nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa KABANDA Thacien ufite imyaka 54 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yapfuye.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mugabo ubusanzwe yajyaga agirana amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma,ariko bikaba bikekwa ko intandaro y’urupfu idafitanye isano n’amakimbirane bagiranaga.
Aya makuru akimara kumenyekana,inzego z’ubuyobozi bw’ibanze,RIB na Polisi bahise bagera aho uyu Nyakwigendera yari atuye,basanga umurambo kuburiri ariko barebye iruhande rwe bahabona igikombe cyabagamo imiti yajyaga anywa,dore ko bivugwa ko hari uburwayi yarasanganywe binakekwa ko ari nabwo bwaba bwamwishe.
Umurambo wa Nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Rutongo kugirango ukorerwe isuzuma, hamenyekane icyaba cyamwishe.
Thacien akaba asize umugore n’abana babiri.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.