RULINDO: Mu murenge wa Ntarabana hasojwe gahunda y’intore mubiruhuko.
Kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo hasojwe gahunda y’intore mu biruhuko 2024, iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru, mu kagari ka Kajevuba. Igikorwa cyatangiye saa yine za mugitondo; Hakorwa sports ndetse haba n’umukino w’umupira w’amaguru, wahuje urubyiruko rw’abanyeshuri batuye mu kagari ka Mahaza, bakinnye nabo mu kagari ka KAJEVUBA
Umukino warangiye KAJEVUBA itsinze 4-2 bya MAHAZA,
ikigikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo munzego zitandukanye harimo:
Umukozi w’umurenge ushinzwe ishoramari n’umurimo (BDE). Uwaruhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kajevuba;
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mahaza;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge (CNJ).
Nyuma y’umukino urubyiruko rwahawe ibiganiro bitandukanye birimo
Gukunda ishuri; Gukunda sport n’akamaro kayo; Gukunda igihugu ndetse no kubaha bibutswa na gahunda zindi(). Banahawe n’impanuro zo kutishora mu biyobyabwenge.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.