Politike

Rulindo: Meya wari warirukanye Gitifu w’Umurenge yasabwe kumusubiza mu kazi

MUKANYIRIGIRA Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Muri iyo baruwa iyo Komisiyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, imwibutsa ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikosa yirukaniwe ryo guhindura amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere atari we warikoze, ko ryakozwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06/11/2023.Ni ibaruwa yanditswe yibutsa, dore ko hari indi yo ku itariki 02 Nzeri 2024 yari yandikiwe uwo muyobozi imusaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo gusubiza uwo mukozi mu kazi, ariko ntiwashyirwa mu bikorwa.

Nk’uko biri muri iyo baruwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo arasabwa kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.

 

Ubwo Gitifu Ndagijimana Froduald yirukanwaga ku mirimo ye muri Kamena 2024, ntiyirukanywe wenyine, yirukanywe hamwe n’abandi batatu barimo Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi n’abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Impamvu y’uko kwirikanwa yari iyo kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *