Umutekano

RULINDO: Ku kirenge hongeye kuba impanuka y’ikamyo, yarenze umuhanda igwa mu manga.

Ahagana saa sita na mirongo ine zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Kingazi; Akagari ka Taba; Umurenge wa Rusiga, ahazwi nko ku Kirenge mu Karere ka Rulindo hongeye kubera impanuka ikomeye y’imodoka nini y’ikamyo ya rukururana ifite purake RAD 656M/RL2643.

Iyo modoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze ariko igeze ku Kirenge yakoze impanuka maze container yari itwaye igwa ahantu hareshya na metero ijana, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Umwe mu baturage wari uturutse i Kigali yerekeza kuri Base yabwiye Karibumedi.rw ko iyi modoka yagize impanuka ikomeye ariko na we yemeza ko uretse ibyuma yari ipakiye byaguye ku musozi, nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Karibumedia.rw, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru ashimangira ko nta muntu wahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke. Yagize ati: “Mu muhanda wa kaburimbo habereye impanuka y’imodoka truck (ikamyo) ifite purake RAD 656M/RL2643 yavaga i Kigali yerekeza i Musanze. Igeze ahavuzwe haruguru, ahantu hamanuka ubwo yari irimo gukata ikorosi yarengereye umuhanda igwa ku rubavu. Container yari ipakiye yahise iva ku modoka igwa ahantu hareshya na metero ijana, igarukira mu biti. Imodoka yari ipakiye ibyuma, na byo byangiritse. Ariko nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka”.

SP Mwiseneza kandi yatangaje ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka. Mu butumwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yahaye abatwara ibinyabiziga, yabasabye kujya basuzuma ibinyabiziga byabo mbere yo gufata urugendo kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.

 

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *