RULINDO: Imvura ivanze n’urubura yangije imirima y’abaturage.
Hirya nohino mu karere ka Rulindo mu kanya kashize, haguye imvura ivanze n’urubura rwinshi rwangije imyaka y’abaturage ni kuri uyu wa Gatatu tariki 22/01/2025.
Imvura ivanze n’urubura yibasiye imirima y’abaturage ndetse no muri centre z’ubucuruzi, ni imvura yaguye kuva mu ma saa tanu igeza saa cyenda, aho Umurenge wa Base umunyamakuru wa karibumedia.rw yanyuzemo yabonye urubura rwinshi rwanze no gukama. Abaturage bahinze imyaka itandukanye bavugako iyi mvura yaricyenewe ariko ko irikugwa nabi kubera ko iri kugwamo urubura rukangiza ibyo bahinze bakavuga ko ikomeje kugwa gucya irimo urubura batazabona umusaruro baribiteze mubyo bahinze.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.