Umutekano

RULINDO: Imodoka yavaga i Musanze yerekeza Nyagatare yakoze impanuka ikomerekeramo abantu 10.

Ahagana saa cyenda z’icyi Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Mudugudu wa Mugomero; Akagari ka Murama; Umurenge wa Kisaro; Akarere ka Rulindo, mu muhanda Musanze_ Base_ Gicumbi. Iyo modoka yari ivuye i Musanze yerekeza i Nyagatare ariko kubw’amahirwe, n’ubwo abantu 10 bakomeretse, nta n’umwe wahasize ubuzima.

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’abaturage yabashije kugera kuri Igicumbi News dukesha iyi nkuru, agaragaza ko bishoboka ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’iyo modoka. Gusa, uwo muhanda nawo uzwiho kugira amakoni mabi cyane, cyane muri ako gace ka Kisaro.

Mu kiganiro na Igicumbi News, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ayo makuru, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku muhanda wa kaburimbo Base_ Gicumbi. Yagize ati: “Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite pulake GR 270 D. Yavaga Musanze yerekeza Gicumbi, igeze ahavuzwe haruguru irenga umuhanda igonga umukingo igwa igaramye irangirika. Abantu 10 bakomeretse byoroheje.”
SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje avuga ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba kandi hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka. Yongeyeho ko iyo modoka yari itwaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bari bavuye gukina umukino wa Goalball i Musanze.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwatanze ubutumwa busaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije no gukomeza kuba maso igihe cyose batwaye.
Amakuru Igicumbi News yabonye yemeza ko iyo modoka yari itwaye abantu 27 bavaga i Musanze berekeza i Nyagatare. Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *