RULINDO: ikipe ya SINA Gérard FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino 2024_ 2025.
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 nibwo mu Karere ka Rulindo, Kuri Sitade ya Nyirangarama habereye ibirori bidasanzwe aho SINA Gerard FC yari yateguye umunsi wo kumurika abakinnyi bayo bashya ndetse no guha icyubahiro abakinnyi bayihesheje itike yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri. Aho hanabaye umukino wa gicuti wahuje Sina Gérard FC na La Jeunesse FC yo mu mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byatangiye saa munani z’amanywa herekanwa abakinnyi bashya bazafasha iyi kipe muri shampiyona harimo abakinaga mu makipe atandukanye yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abanyamahanga.
Bamwe muri abo bakinnyi harimo abavuye muri As_ Kigali n’abanyamahanga bavuye muri Ghana ndetse na Cameroon.
Nyuma yo kwerekana abakinnyi na komite hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje SINA Gérard FC na La Jeunesse FC, wanitabiriwe n’abafana benshi ndetse na Perezida w’Icyubahiro Dr SINA Gérard. Umukino warangiye iyi kipe yo mu Karere ka Rulindo itsinzwe ibitego bibiri ku busa. Abakinnyi ba SINA Gerard fc nibo babyitsinze byombi.
Nyuma y’umukino umutoza wa SINA Gérard FC, None ninjye Carlenne yabwiye karibumedia.rw ko ikipe ye agiye kuyongerera imbaraga cyane akita no kubusatirizi bwayo.
Ati: “Abakinnyi banjye ntakibazo bafite. Twiteguye guhatana nubwo abakinnyi Bose batari bamenyerana ariko tuzagera igihe cyo gutangira shapiyona bamaze kumenyerana Gusa mu busatirizi naho tugomba kureba uko twahashyira imbaraga cyangwa byaba ngombwa tukongeramo abandi bakinnyi”.
Perezida w’ikipe ya SINA Gérard FC, NKUNDIMANA Théogene yabwiye Karibu Media.rw ko afite ikipe nziza ahubwo abatoza bakwiye kwita ku bakinnyi kugira ngo batange ibyishimo.
Ati: “Narindi kumwe na perezida wa La Jeunesse FC tuganira ambwira ko dufite ikipe nziza kuko ibitego bibiri batsinze nitwe twabyitsinze. Rero muri iki gihe dusigaje tugiye gukora kugira ngo duhe ibyishimo abakunzi ba SINA Gérard FC. Dushaka kujya mu cyiciro cya mbere tudasibiye”.
Yakomeje agira ati: “Ngira ngo murabizi abakinnyi bavuye mu biruhuko kandi barashoboye. Naguze abakinnyi cumi na batanu. Ubu tugiye kuganira n’abatoza maze bakorane inama n’abakinnyi aho bitagenda neza haboneke igisubizo”.
Ni mu gihe umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya SINA Gerard fc Akaba Umuhangamirimo Dr Sina Gérard yabwiye itangazamakuru ko intego yatumye ashinga ikipe ari ugufasha urubyiruko kwidagadura.
Ati: “Intego yatumye nzana ikipe ni ugufasha urubyiruko mu rwego rwo kwiyubaka kuko siporo ni ubuzima. Ubu intego dufite ni ugukora kuko twe ntidukora mu magambo gusa ahubwo dukora ibikorwa. Dushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere”.
Dr SINA Gérard yavuze ko we mu Rwanda ikipe afana ari iyitwaye neza kandi abakinnyi bakaba bafite imico myiza kuko akunda umuntu wese ufite ikinyabupfura. Ni mugihe Kandi uyu muhangamirimo avuga ko n’ikipe y’abagore nayo igiye gutangira guhatana vubaha.
Uretse ikipe y’umupira w’amaguru Dr SINA Gérard afite amakipe asiganwa ku magare, abakina imikino ngororamubiri ndetse n’abiruka. Aya makipe amaze gutwara ibikombe bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.