RULINDO: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rulindo uko ari 17, hibutswe abana n’abagore bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’umurenge wa Base, Placide UWIRINGIYE yavuze ko kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo ry’uko ibyabaye bikwiye kwamaganwa cyane kugira ngo bitazasubira.

Yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mata 2025, mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu cyumba cy’inzu_ mberabyombi y’akagari ka Gitare .
Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Base HAKIZIMANA Aloys; Inzego z’umutekano; Abahagarariye inzego z’abagore, bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Base, Placide UWIRINGIYE yavuze ko kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo ryo gukomeza guhangana n’abayihakana bakanayipfobya. Yagize ati “Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi burundu, bikozwe na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994″; Akomeza agira ati: “Kwica umwana ni ukwica ejo hazaza, ni ukumuvutsa amahirwe y’ibyo yagombaga kuzageraho ndetse n’igihugu. Ikindi tuzi ko umugore ari ishingiro ry’umuryango, kuba interahamwe zarishe abagore zari zigambiriye kurangiza umuryango, ni byiza ko tuzirikana bene aya mateka”.
Umuyobozi w’umurenge wa Base yakomeje ati: “Kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biratanga amasomo akomeye ku bana ku bijyanye no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwamaganira kure ingengabitekerezo ya jenoside ».
Umuryango IBUKA mu murenge wa Base wasabye ababa bafite amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
KANAKUZE Raburensiya, wiciwe abana 4 wo mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Base yatanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo y’umusaraba n’uko yarokotse. Yavuze ko ari ho yahuriye n’ubuzima bugoranye, muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yarariguhunga ageze muri Gakenke interahamwe zitaba abana be 4 mumwobo ari bazima anareba n’amaso ye. Yaje kurokorwa n’Ingabo RPA asigaranye umwana yarahetse, akaba ashimira cyane FPR Inkotanyi yabarokoye ubu bakaba bameze neza kandi banabayeho neza.
Mu gikorwa cyo kwibuka abari abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagawe abari ku isonga muri ubu bugome harimo NTAMEREKEZO bakundaga kwita KWITONDA wakatiwe burundu, ubu akaba ari muri gereza ya Gisenyi wayoboraga ibitero abivanye i Mugenda, ubu ni mu kagari ka Gitare akabijyana bikica abatutsi bari batuye muri komine Nyamugari; Serire ya murambo; Segiteri ya muvumo, ubu hasigaye hitwa mu kagari ka Rwamahwa; mu murenge wa Base; Hari SAGAHUTU nawe wakatiwe burundu, ubu ari muri gereza ya Mageragere, yavaga muri komine Tare ari naho yaratuye kandi yanavukiye ubuhasigaye hitwa mu murenge wa Bushoki; Akagari ka Nyirangarama; Umudugudu wa Gifuba, yagabye ibitero muri komine Nyamugari, ubu ni mu murenge wa Base yica abatutsi benshi cyane ari nako asimburana n’abandi bakaza kwica abatutsi bazira uko baremwe.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Base; Inzego z’abagore ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Base basuye kandi bakomeza ndetse banaremera umubyeyi wiciwe abana 4 we akarokoka, aho bamuhaye ibikoresho byo kuryamaho; Ibiribwa kandi anatangirwa mituweri.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.