Imikino

RULINDO: Hatangijwe Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024_ 2025’.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, umuyobozi wa karere ka Rulindo yatangije ku mugaragaro Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024_ 2025’.

Maire Mukanyirigira asuhuza abakinnyi .

Mu Karere ka Rulindo, iri rushanwa ryatangirijwe mu Murenge wa Bushoki aho Umurenge wa Bushoki wakinnye na Murambi mu mupira w’amaguru. Ni mu mukino warangiye Bushoki itsinze Murambi ibitego 3-1.
Atangiza iyi mikino, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko binyuze muri iri rushanwa, abaturage babona umwanya wo gusabana n’abayobozi, ndetse bikaba n’umwanya mwiza wo kwibutsa abaturage gahunda zinyuranye za Leta.

Maire Mme Mukanyirigira Judith .

Mm Mukanyirigira Judith akomeza avuga ko uretse kuba rihuza abaturage mu mirenge inyuranye, iri rushanwa rigira uruhare mu guteza imbere umuco wo guhiga no kurushanwa bihereye ku rwego rw’umurenge no mu mashuri, bityo abafite impano zihariye mu mikino inyuranye bakigaragaza ndetse bakaba bafashwa kuziteza imbere.

Maire Mukanyirigira Judith arikumwe n’inzego z’umutekano .

Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ ryatangiye muri 2006, ritangira ryitwa « Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza » hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Umurenge Kagame Cup, ni irushanwa rihuza amakipe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru; Imikino y’amaboko “Volley-ball et basket-ball” ; Imikino ngororamubiri; Imikino y’abafite ubumuga; Umukino w’amagare; Imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende no kubuguza. Iyi mikino ihuza amakipe ahagarariye imirenge kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.

Mu mwaka wa 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo na Ministryi y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iri rushanwa ryahinduriwe inyito ryitwa « Umurenge Kagame Cup » mu rwego rwo gushima uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere y’igihugu no gushima inkunga atanga Muri siporo yo mu Rwanda no mu Karere. Muri iyi nama ni naho hafatiwe umwanzuro wo kwagura iri rushanwa ryongerwamo indi mikino itari umupira w’amaguru gusa.

Abafana est un bébé adorable .

 

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *