Umutekano

RULINDO: Habaye impanuka ikomeye ya Coaster yari irimo abanyamuryango ba FPR-GICUMBI.

Ahagana saa mbili n’iminota 10 zo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, mu mudugudu wa Sakala; Akagari ka Rwili ; Umurenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo ahazwi nko kuri Karasha habereye impanuka ikomeye ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Gicumbi berekezaga mu nama mu karere ka Musanze.

Umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko bari mu nzira berekeza mu karere ka Musanze bari muri Coaster eshatu aho iyari iri mbere yabo ariyo yaje gukora impanuka. Ati : « Twari tugeze mu ikorosi ry’ahitwa mu Rwili rimanuka cyane, umushoferi ashobora kuba yabuze feri imodoka akayegeka k’uruhande rw’umuhanda. Hakomeretse abantu benshi ».

Umuyobozi wa karere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko nawe ubwo impanuka yabaga yari arimo kwerekeza mu karere ka Musanze. Yavuze ko kuri ubu umwe yahise yitaba Imana abandi bakomeretse bakaba bajyanwe kwa muganga. Ati : « Nibyo ni imodoka yagwishije urubavu natwe twajyanaga n’abandi i Musanze harimo abo mu muryango wa FPR-INKOTANYI. Ubu umwe yamaze kwitaba Imana abandi bakomeretse bamwe bajyanwe ku bitaro bya Byumba abandi ndi kumwe na bo ku bitaro bya Kinihira ».

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Umunyamakuru wa karibu media .rw ko Muri iyo modoka hari harimo abantu 28, Umugenzi 1 ariwe witabye Imana, umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Byumba. Hakomeretse bikomeye abagenzi 7. Mu gihe hakomeretse byoroheje abagenzi 19. SP Mwiseneza ati : « Abakomeretse bose bari kwitabwaho n’Abaganga ku Bitaro bya Byumba. Uwari utwaye imodoka n’imodoka bafungiwe kuri Police Station ya Bushoki. Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka. Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda uburangare ». Uwitabye Imana ni umubyeyi witwa Nyirandama Chantal akaba yari rwiyemezamirimo uzwi mu karere ka Gicumbi, yari afite Hotel yitwa Nice Garden.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *