Politike

RULINDO: Gitifu wari warirukanwe na Meya akagarurwa mu kazi yagizwe umujyanama we yasabwe ibisobanuro ataramara iminsi ibiri kuri uyu mwanya.

Mu nkuru zo mubihe bitandukanye zagarutse kuri dosiye y’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo wari warirukanywe ariko nyuma Komisiyo y’abakozi ba Leta mu busesenguzi yakoze ikandikira Meya wa Rulindo inshuro 3 imusaba kumusubiza mukazi.

Niko byagenze uyu Ndagijimana Frodouard yasubijwe mu kazi, aho ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, yahamagawe ku biro by’aho akarere gakorera agahabwa ibaruwa imusubiza mu kazi nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo ariko ako kanya yahise ahabwa n’indi baruwa imuhindurira inshingano, aho yagizwe Umujyanama wa Meya ni ukuvuga umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Rulindo.

Abantu benshi bakimara kumva iyi nkuru abenshi bibajije ukuntu aba bombi bazakorana kandi byaragaragaye ko hari umwe muri bo udashaka mugenzi we kuko habayemo kwinangira inshuro nyinshi, mwibukeko mu nkuru twari twanababwiye ko hari abantu bigeze guhamagazwa ku karere bakandikishwa inyandiko zikubiyemo ibishinja Ndagijimana Frodouard ari nazo zari zometswe ku ibaruwa yari yasubijwe Komisiyo y’abakozi.
Ubu imikoranire ya bombi imeze gute?

Ndagijimana Frodouard kuva yagirwa Umujyanama wa Meya kuva ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, bivugwa ko asa na baringa mukazi kuko ahawe izo nshingano ntiyigeze amurikirwa ibikoresho bijyanye n’inshingano yahawe, nta n’ihererekanya bubasha yigeze akorerwa ndetse kugeza magingo aya n’ubundi uwari usanzwe akora izo nshingano yarabikomeje.

Ikinyamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru cyahawe Amakuru avuga ko birirwa barebana ay’ingwe we n’uwo agira inama n’abo bakorana, ari naho bahera bavuga ko ibi birimo gupyinagaza umuturage wakabaye ajya ku isonga kuko umwanya wo guha abaturage serivisi nziza ushirira mu nzangano ziri mu kazi.
Ibaruwa isaba ibisobanuro
Nyuma y’iminsi ibiri Ndagijimana Frodouard asubijwe mu kazi yahise ahabwa ibaruwa imusaba ibisobonuro ku makosa bivugwa ko yakoze akiri Gitifu ari nayo Komisiyo y’abakozi yavugaga ko NIDA yatanze umucyo kuri iki kibazo,byanatumye Akarere kamusubiza mukazi.

Mu ibaruwa Meya wa Rulindo yanditse ku wa 07 Ugushyingo 2024, isaba Ndagijimana gutanga ibisobanuro ngo ku makosa yakoze akiri Gitifu w’Umurenge wa Mbogo, aho byamenyeshejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’Umurimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PSC; Guverineri w’Intara y’ Amajyaruguru; Perezida w’Inama Niyanama y’Akarere ka Rulindo; Umuyobozi w’Akarere wungirije (Bombi) Rulindo ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo.

Iyo baruwa igira iti: ”Bwana, nshingiye ku ngingo ya 31 mu gaka kayo ka 19 y’itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere aho riteganya ko Komite Nyobozi ifata ibyemezo mu bijyanye n’imicungire y’abakozi hakurikijwe amategcko abigenga; Nshingiye ku ngingo ya 66 y’itegeko No 017/2020 ryo ku wa 7/10/2020 rishyiraho abakozi ba Leta aho iteganya ko “umukozi wa Leta agomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi no hanze y’akazi”.
Ndagusaba gutanga ibisobanuro ku makosa akurikira:

1. lkosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa UWIMANA Francoise,umukozi ushinzve irangamimerere na notariya mu murenge wa Mbogo guhindura amazina ya MUSENGAYEZU Sankara akitwa USENGA Thomas Sankara, ntacyo ushingiyeho ubitewe gusa n’umubano wihariye wari ufitanye n’uwasabye serivisi ari we USENGA Thomas Sankara w’imyaka cumi n’itanu (15yrs);

2. Kuba warakoresheje umwanya w’umurimo mu nyungu zawe bwite ugamije kunoza umubano wihariye wari ufitanye na USENGA Thomas Sankara.
Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *