RULINDO: Biyemeje gukora ubukangurambaga bwo gutanga umusoro ku gihe.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/01/2025 umuyobozi w’Akarere ka Rulindo w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Rugerinyange yayoboye inama ngishwanama ku misoro n’amahoro igamije kwigira hamwe kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro n’amahoro yinjizwa mu karere.
Muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024_ 2025, Akarere ka Rulindo kageze kuri 41% by’intego y’imisoro n’amahoro igomba gukusanywa n’akarere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Zimwe mu ngamba zizafasha Akarere ka Rulindo kugera ku ntego kihaye mu gukusanya imisoro n’amahoro muri uyu mwaka, harimo gukomeza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abasora gusorera ku gihe no guhindurira abaturage ibyangombwa bigahuzwa n’igishushanyo mbonera.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .