RULINDO: Bahangayikishijwe n’abacukura amabuye y’agaciro mu mirima yabo bakabarandurira imyaka.
Abaturage bafite imirima n’ibishanga ku mugezi wa Base na Mugobore, bahangayikishijwe n’uko imirima n’ibishanga byabo biri kwangizwa n’abiyita abacukuzi b’amabuye y’agaciro. Bayacukura m’uburyo butemewe n’amategeko k’uburyo nta muntu ushobora kubavuga kuko bamugirira nabi.
Iyi mirima n’ibi bishanga byangizwa ku mugezi wa Base na Mugobore bihuriweho n’imidugudu ya Nyamugari, mu kagari ka Gitare n’umudugudu wa Base, wo mu kagari ka Rwamahwa mu murenge wa Base ndetse n’umurenge wa Gashenyi, wo mu karere ka gakenke.
Ku manywa y’ihangu abaturage benshi biganjemo insoresore n’abagabo b’ibihazi bigabamo amatsinda, bagacukura bifashishije ibikoresho gakondo nk’amasuka; Amapiki n’ibitiyo; Amabase n’ibijerekani badahiramo ibyo baba bakuye mu bisimu bacukuye, maze bakazana iterabwoba mu baturage.
Umwe mu bahafite umurima yagize ati: “Imirima yacu barayigabije ku ngufu bayihindura ibinombe bacukuramo amabuye y’agaciro, ubu ntawe ushobora kuhahinguka ngo ahinge abe yateramo n’ibishyimbo cyangwa indi myaka kuko bayigize iyabo ku ngufu kandi n’ikiraro tunyuraho tuvuye guhaha mu isoko rya Base ntibatinya kugikorogoshora kuko tunafite impungenge z’uko gishobora kugwa tukazabura uko tujya ku isoko.
Twageze n’aho kubimenyesha Inzego z’Ibanze, kuva k’Umudugudu kugera k’Umurenge ngo byibura badufashe babirukane ariko byaranze. Ubu tubayeho tutazi uko tuzasarura imyaka yacu, imyinshi barayirimbaguye indi bayitengurira mu migezi twababwiye haruguru”.
Ibi bikorwa twakwita iby’urugomo rukorwa n’abakora ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bishimangirwa n’Umukuru w’Umudugudu wa Nyamugari n’uwa Base iy’imirima n’ibishanga biherereyemo. Bigeze kwirukana abo bacukuzi ariko banze gucikamo.
Ati: “Abahacukura baba benshi babarirwa muri za mirongo() kandi babikora ku manywa y’ihangu ntacyo bikanga, mu gihe bamwe baba bari mu bikorwa byo gucukura mu nkombe z’iyo migezi; Hejuru haba harimo ababacungira ko nta muntu uza akaba yahabasanga”.
Akomeza agir’ati: “Twe na Komite tuyoborana twagerageje ibishoboka mu kubikumira ariko dusanga imikemurirwe ya kiriya kibazo irenze ubushobozi bwacu ndetse yewe n’ubwo haza itsinda ry’abantu 100 bagambiriye kubakumira ntibabishobora. Ari ibishoboka hakwitabazwa imbaraga z’inzego z’umutekano cyangwa inzego nkuru z’Igihugu, akaba arizo ziza kubahagarika kuko zo byibura ziba zifite icyo gitinyiro”.
Abiganjemo abasore usanga aribo birirwa bashakishamo amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’umurenge wa Base, Bwana SHABAN J.Claude yemeje aya makuru agira ati: “Nibyo hari itsinda ry’insoresore zikomeje gucukura zangiza umugezi wa Base ndetse n’imyaka y’abaturage ihinze mu bishanga byegeye uyu mugezi; Akomeza uvuga ko ubu barigushyiramo imbaraga nk’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo abakora ubu bucukuzi butemewe bucike ».
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.