RULINDO: Ahitwa ku Kirenge habereye impanuka ikomeye, yaguyemo abagera kuri 20 abandi bakomereka bikomeye.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025 ahagana saa saba n’iminota(), ahitwa ku Kirenge ni mu Mudugudu wa Kingazi; Akagari ka Taba; Umurenge wa Rusiga ho mu karere ka Rulindo, habereye impanuka ikomeye; Yakozwe n’imodoka ya sosiyete International, yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza i Musanze, igeze mu ikorosi ryo ku Kirenge k’umusozi wa Kigangazi irenga umuhanda; Iribarangura ituriza mu gishanga nko muri metero magana inani uvuye ku muhanda, gusa bikavugwa ko yaba ari ipine yatobotse maze imodoka igata umuhanda. Abenshi bakaba bahaburiye ubuzima abandi bakomereka bikomeye.
Ubwo Umunyamakuru wa Karibu media.rw yahageraga, yasanze abitabye Imana ndetse n’inkomere bakorewe ubutabazi byihuse kandi bose bamaze kujyanwa kwa muganga. Nk’uko mubibona mu mafoto yafatiwe aho impanuka yabereye, bigaragara ko iy’impanuka idasanzwe kandi ko itari yoroshye kuko uwabyirebeye n’amaso ntiyapfa kwemeza niba hari uwayirokoka.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umunyamakuru wa karibumedia.rw bose bavuga ko hari abo bakuye mu modoka bamaze kwitaba Imana ndetse abandi bakaba bakomeretse mu buryo bukomeye. Umwe ati: « Njye narindi murugo numva ikintu kiraturitse, nasohotse mbona imodoka irimo kubaranguka, nabo twari kumwe twese twagize ubwoba kuko nkange iyi mpanuka nibwo narinyibonye »;
Undi nawe ati: « Impanuka twayibonye turahurura tumanuka umusozi twihutira gutabara, harimo abo twakuyemo bamaze gupfa abandi ari inkomere. Gusa rero, biragoye kwemeza ko hari bugire urokoka ».
Amwe mu makuru yibanze umunyamakuru wa karibumedia.rw yahawe n’abaturage avuga ko hari abana babiri b’impinja bishoboka ko bararokoka kuko bashobora kuba bavuyemo ari bazima, ubwo twakoraga iyi nkuru byavugwaga ko hamaze kubarurwa abantu 16 bahaburiye ubuzima, kugeza ubu biravugwa ko imibare yabapfuye irimo kwiyongera bishoboka ko yaba yenda no kugera kuri makumyabiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco MWISENEZA mu butumwa yahaye Umunyamakuru wa Karibu media.rw yavuze ko hagitegerejwe imibare ya nyayo yabitabye Imana.
Ati: « Impanuka ikomeye ya bus ikorera ikigo cya International yabereye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga. Bus yavaga Kigali yerekeza i Musanze ifite abagenzi 52; Yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, hari abantu bahasize ubuzima abandi bakomereka bikomeye. Akomeza avuga ko bakiri mu iperereza iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye impanuka ndetse n’umubare nyawo wabaguye mu mpanuka ».
Guverinoma y’urwanda imaze gutangaza ko ababuriye ubuzima mu mpanuka ari 20, abandi bakomeretse bari kwitabwaho kwa muganga; Guverinoma kandi yihanganishije ababuriye ababo muri iy’impanuka, yizeza ubufasha bushoboka bwose ababuze ababo ndetse ivugako irakomeza no kuba hafi abari mubitaro.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.