Politike

RULINDO: abayobozi bahawe ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda.

Muri gahunda y’ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda”, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/12/2024, Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yaganiriye n’abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ; Ibyiciro bitandukanye bo mu karere ka Rulindo, hibandwa cyane cyane ku bumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abagize inama y’umutekano itaguye ya karere ka Rulindo; Abayobozi b’Amashami bakorera ku cyicaro gikuru cy’aka karere ka Rulindo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bigize aka karere ka Rulindo.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yagaragarije aba bayobozi uburyo abanyarwanda bari bunze ubumwe, uko abakoroni bashenye ubwo bumwe bakanabyigisha abanyapolitiki babasimbuye n’uburyo byabaye uruhererekane kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Guverineri yanagaragaje kandi ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashyizweho ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda n’iterambere ryabo kugeza aho u Rwanda ruhagaze uyu munsi.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye aba bayobozi bo mu karere ka Rulindo kurangwa n’indangagaciro na kirazira, cyane cyane kugira umutima wo gukunda Igihugu no kurangwa n’ubumwe n’ubufatanye muri byose kuko “Ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye rwama uko “Rumeze Ubu”.

Yabifurije kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025, abasaba no gufatanya n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru.


Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *