RULINDO: abanyerondo bafashe urumogi n’abajura bafunguraga amapine y’imodoka.
Mu ijoro ryakeye tariki 07/02/2025, ku isaha ya 22h50. Mu karere ka Rulindo; Umurenge wa Base; Akagari ka Gitare; Umudugudu wa Gihora.
K’ubufatanye n’Irondo ry’umudugudu wa Gihora, Dasso n’ubuyobozi bw’Umurenge hafashwe aba bakurikira:
Ndagiwenimana Emmanuel 22ans, mwene Maniraho Evariste na Musabyimana Marie Therese uturuka
Mukarere ka Gakenke; Umurenge wa Gakenke; Akagari ka Buheta; mudugudu wa Buyagiro. Yafatanwe igikapu cyuzuye urumogi rugera kuri 10Kg, avuga ko yararukuye mu Gakenke arujyanye i kigali yararutwaye kuri Moto ifite plaque RC 205B nayo ikaba yafashwe.
Hafashwe kandi:
Twizeyimana Vedaste 43ans, uturuka mu karere ka Nyarugenge; Umurenge wa Kanyinya; Akagari ka
Nzove; Umudugudu wa Ruyenzi na Iradukunda Jean de Dieu 26ans, uturuka mu karere ka Nyarugenge; Umurenge wa Kanyinya; Akagari ka Nzove; Umudugudu wa Bwiza
Aba bakekwaho ubujura bwo gutobora amazu; Gufungura imodoka bagatwara ibyuma byazo, aho bafatanwe ama Jeki; Tourne vice; Pence bakoresha ndetse n’imifuka n’ibikapu bapakiramo ibyo bibye.
Aba bose nibyo bafatanwe na moto bikaba byajyanwe kuri Police/ Station ya Bushoki kugira ngo Bashyikirizwe ubugenzacyaha RIB Bakurikiranwe.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.