Politike

RULINDO: Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI batangije ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Kuri uyu wa 01/04/2025, mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Vice Chairperson w’umuryango FPR/ Inkotanyi mu karere ka Rulindo, Bwana NDOLI Ildephonse wari umushyitsi mukuru muri ikigikorwa yitabiriye kandi ayobora igikorwa cyo gutangiza igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Base; Mu Kagari ka rwamahwa, ahahinzwe umurima ugaterwamo imboga nk’ikimenyetso cyo kwereka abanyamuryango ba FPR Inkotanyi akamaro ko kugira akarima kigikoni mungo zabo.

Vice Chairperson w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rulindo yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana, kujyana abana mu ngo mboneza mikurire no kubyara abana bafitiye ubushobozi bwo kwitaho.

Ababyeyi basobanuriwe ibigize indyo yuzuye, basabwa kugaburira abana indyo yuzuye by’umwihariko bagahera umubyeyi agisama kuko niho igikorwa cyo kurwanya igwingira n’imirire mibi gihera; Akomeza agira ati: « Abana 13 badafite imirire myiza tugiye kubitaho nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi k’uburyo mu gihe gito baraba batakibarizwaho imirire mibi », yakomeje asaba ababyeyi bakijya m’ubusinzi ko atari byiza kuko biri mubituma abana babura indyo yuzuye bityo bikabaviramo kugwingira.

Muri iki gikorwa imiryango 13 ifite abana bafite imirire mibi mu murenge wa Base baremewe amoko atandukanye y’imboga zo guhinga ndetse n’inkoko z’itera amagi. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi bagaburiye abana indyo yuzuye, hagamijwe gukurikirana imikurire yabo no kubarinda igwingira.

Iyi gahunda igamije gukomeza kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye no gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira; Kugaragaza impamvu zitandukanye zitera igwingira no gufata ingamba zo kurwanya iryo gwingira; kongera imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’ingamba zo gukumira igwingira ry’abana; Gushishikariza ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana (kuboneza urubyaro, kugira isuku, gutegura indyo yuzuye,…), kongera imbaraga mu bikorwa byo gukurikirana imikurire y’abana; gushishikariza abaturage n’abafatanyabikorwa kugira uruhare mu mikorere y’ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo (Home based ECDs); kwigisha ababyeyi gukoresha neza inyunganiramirire zihabwa abana. Ubukangurambaga burakomeje.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi « Bati »Duhuze imbaraga turwanye igwingira, duteze imbere imibereho y’abana b’u Rwanda.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *