Politike

RULINDO: Abanyamuryango ba FPR inkotanyi bashimiwe ko bitwaye neza mu bikorwa byo kwamamaza.

Kuwa Gatandatu Tariki 14 Nzeri 2024 nibwo abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Rulindo bahuye basuzuma uko ibikorwa byo kwamamaza Abadepite n’umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu byagenze mu Karere ka Rulindo.

Amatora yabaye tariki ya 15 Nyakanga yarangiye umukandida wa FPR inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ariwe uyatsinze ku majwi 99.18%. Intara y’Amajyaruguru niyo yamutoye ku kigero kiri hejuru kurenza iz’indi ntara, akarere ka Rulindo kaje kumwanya wa mbere muri iyi ntara.

Chairperson w’Umuryango FPR INKOTANYI mu karere ka Rulindo, Mme Mukanyirigira Judith yashimiye abanyamuryango bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwamamaza. Avuga ko buri wese mu cyiciro arimo yitwaye neza.

Yagize ati: “Reka twishimire ko twatoye neza ibyo twakoze byose ni cyari kigenderewe ni amatora. Amatora yagenze neza mwarakoze cyane! Ndashimira ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango! Mu gihe twiteguraga ibikorwa byo kwamamaza hagiye habaho ibiganiro by’ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye kandi byatanze umusaruro.
Ikindi reka dushimire abaduhaye ibikoresho bitandukanye”.

Mu bandi Mme Mukanyirigira Judith yashimiye harimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwababaye hafi, abikorera n’itangazamakuru ndetse n’abaturage b’Akarere ka Rulindo bose.

Abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu Karere ka Rulindo Kandi Banashimiye umubyeyi Mukamerika k’ubwo kuvuganeza ibigwi nibyiza bya Paul Kagame adategwa yabivugiye mu Karere ka Gakenke ubwo Umukandida wa FPR inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame yazaga kwiyamamaza. Uyumubyeyi akaba yagenewe Inka nziza.

Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ku Tariki 11 Kanama 2024. Ni mu muhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.



Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *