RULINDO: Abagore biyemeje kurwanya ihohoterwa, bagira uruhare mw’iterambere ry’igihugu.
Uyu munsi tariki ya 9.10.2024, Mu Karere ka Rulindo hateraniye Inama Rusange y’abagore, iyobowe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo Mme NGARUYIMANZI, yitabiriwe kandi na Mayor wa Karere ka Rulindo Mme Mukanyirigira Judith hamwe n’inzego z’umutekano.
Muri iy’inama rusange harebewe hamwe ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore, mu mwaka w’ingengo y’Imari ushize wa 2023_ 2024 n’ibikorwa biteganywa kugerwaho muri uyu mwaka 2024_ 2025. Abagore bitabiriye iyinama rusange
Bahawe ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu gukumira no kurwanya ihohoterwa.
Hanabayeho kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo gufasha mu kubaka umuryango utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mme MUKANYIRIGIRA Judith mu ijambo rye yasabye abitabiriye Inama Rusange y’abagore kuba bandebereho, bakaba intangarugero aho batuye.
Ati: Abagize Inama y’Igihugu y’abagore musabwe guharanira ko buri muryango ugira ikaye y’imihigo, ugaharanira kuyesa”.
Meya Mukanyirigira yakomeje asaba abagore kugira ubufatanye mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu y’iterambere (NST2) no kurwanya ibyorezo bya MPOX na Marburg.
Muri iyinama rusange
Kandi hanashimiwe Imirenge ya Base; Kisaro na Tumba uburyo yahize iyindi mu kwesa imihigo y’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo; ihabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe. Muri iyinama hasinywe imihigo y’Inama y’Igihugu y’abagore, y’umwaka wa 2024_ 2025, mu Karere ka Rulindo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.