Politike

RULINDO: Abagore basabwe kuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange no gufata ingamba ku nzitizi agihura nazo.

Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Ni muri urwo rwego Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kisaro mu Karere ka RULINDO, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ibidukikije: Ubuzima bwacu”.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, Guverineri yavuze ko ari ukuzirikana uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange no gufata ingamba ku nzitizi agihura nazo.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ari yo “Ibidukikije: Ubuzima bwacu” kandi Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko hakiri urugendo ku bagore bo mu Karere ka Rulindo rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu guteka, aho abasaba kwitabira gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yanasabye kandi ba mutimawurugo bo mu karere ka Rulindo gutinyuka gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’iterambere; Kwitabira gukorana n’ibigo by’imari no gukora imishinga minini kandi irengera ibidukikije; Kugira uruhare muri gahunda ya Girinka; Gushyira imbaraga mu isuku; Gukumira amakimbirane yo mu miryango; Kwita ku burere bw’abana; Gutanga amakuru ku basambanya abangavu kugira ngo bakurikiranywe no kwibumbira mu matsinda agamije iterambere.

Madamu Ngaruyimanzi Diane uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rulindo yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa n’abagore bo mu cyaro ku bijyanye n’iterambere, bagifite inzitizi zituma batabasha gutera imbere uko bikwiye, aho ku isonga hari ubukene bukabije.

Mu buhamya bwatanzwe na Musengimana Esperance wo mu Murenge wa Kisaro yabwiye abitabiriye ibi birori uburyo yiteje imbere abikesha ubworozi bw’ingurube ndetse ko ubu na we yatangiye koroza bagenzibe, aho amaze koroza abagera kuri 43.

Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro mu Karere ka Rulindo Kandi byaranzwe no kuremera imiryango itishoboye itandukanye, ahatanzwe: Inka eshanu; Ihene cumi n’eshanu; Amabati mirongo itatu n’atanu na matora icyenda.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *