RULINDO: Abagizi ba nabi bishe umukecuru batorokana igihimba basiga umutwe.
Ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 08 Gashyantare 2025, nibwo umunyamakuru wa Igicumbi News dukesha iyinkuru yageze mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, Umudugudu wa Cyogo, mu rugo rw’umukecuru witwa Langwida bikekwa ko yishwe n’abataramenyekana. Gusa bigaragara ko hashize igihe yishwe, kuko habonetse umutwe gusa, wasanzwe mu rutoki, ndetse wari waratangiye kwangirika.
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yageraga ahabereye ubu bwicanyi kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo muri ako gace, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iz’umutekano, bari mu gikorwa cyo gushakisha igihimba cy’uyu mukecuru. Gusa bamwe mu bagize umuryango we babwiye uyumunyamakuru wa Igicumbi News ko bishoboka ko yaba yarishwe n’umukazana we ndetse n’umwuzukuru we, kuko hari amakuru avuga ko batari babanye neza.
Bivugwa ko umwuzukuru we yigeze gushaka kumukubita, ariko abaturage bagatabara.
Umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News yavuze ko kuba uyu mukecuru yishwe ari igikorwa cy’ubugome gikwiye kwamaganwa, ndetse uwabikoze akamenyekana kandi agahanwa.
Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Bosco Mwiseneza, yavuze ko hatangiye iperereza ku baba barambuye ubuzima uyu mukecuru, ndetse hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.