Imyidagaduro

RUBAVU: Radiyo yambuye Umunyamakuru wayo ahitamo gupakira ibikoresho byayo byose iva ku murongo.

Umunyamakuru SABUNE Olivier wigeze gukorera RBA yatwaye ibikoresho bya Radio ISANO ashinja ubwambuzi. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 8 ukwakira 2024 ubwo abatuye mu turere twa Rubavu; Rutsiro no mu mugi wa Goma batungurwaga no kumva Radio Isano yumvikanira Ku murongo wa 92.0 ivuyeho. Gusa kuva yamara kuvaho ntacyo abahagarariye iyi radio bari batangaza.

Andi makuri avuga ko Umunyamakuru wayo witwa SABUNE Olivier yatwaye ibikoresho byose byari bigize studio z’iyi Radiyo.

SANUNE Olivier wahoze ari umuyobozi w’iyi radiyo yaje yitwaje Umuhesha w’inkiko ndetse n’abapolisi nuko bapakira ibikoresho byose bya radiyo Isano.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *