Umutekano

RUBAVU: Ikamyo yo mubwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi hakomereka abantu 4.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi, biherereye mu karere ka Rubavu ikomerekeramo bane.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani yakozwe n’imodoka yari yambaye Purake RAF 698 Z, amakuru akaba avuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure mu butumwa bugufi yahaye Karibumedia.rw yahamije ko nta muntu wayiburiyemo ubuzima. Ati: «Impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomereyekeyemo abanyamaguru babiri, na Shoferi n’undi muntu yari atwaye».

Ni mu gihe Uwineza Francine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi iyi mpanuka yabereyemo yahamirije karibu media.rw ko aba bose bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi. Ati: «Bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi» n’abanyamaguru bakarushaho kunyura ahabugenewe. Tumubajije impamvu imodoka z’amakamyo zikinyura ahazwi nko kwa Gacukiro kandi zarashyiriweho umuhanda wihariye uzwi nka Deviation inyura ku murenge wa Rugerero, ugakomeza ahazwi nko mu Byahi yadutangarije ko bikiri gushakirwa umurongo. Mu mpera za 2022 nibwo haherukaga impanuka yagonze ibitaro bya Gisenyi, aho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye imyembe yambuye ubuzima batatu.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *