RIB yerekanye abantu batatu biyandikishagaho ubutaka butari ubwabo bakabugurisha ba nyirabwo batabizi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye batatu bakekwaho ibyaha byo kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi barangiza bakabugurisha mu buryo bw’uburiganya.
Igikorwa cyo kubamurikira itangazamakuru cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2024.
Abakekwa batawe muri yombi ku wa 28 Ugushyingo 2024, barimo, Munyantore Christian noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie
Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umwe muri aba batawe muri yombi yakoraga nka noteri wigenga, undi na we akaba yarahoze ari noteri wigenga akaza gusezererwa agahita ashinga ikigo gitanga serivisi zijyanye no gupima ubutaka, hakaba n’undi wari umufatanyacyaha w’aba bombi mu bikorwa byabo.
RIB ikaba yihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Yibukije kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# nimero uhamagara kubuntu y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.