Umutekano

RIB yataye muri yombi Salongo, wiyitaga ‘Umupfumu’ kabuhariwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo, akaba akurikiranyweho ibyaha bine.

Ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo: Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye kubirego abantu bamuregaga.
Ati: “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse nubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro. Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe”.
Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu karere ka Bugesera; Umurenge wa Nyamata; Akagari ka Nyamata y’Umujyi; Umudugudu wa Rugarama II.

Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu kagari ka Maranyundo; Umudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe impu z’ibisimba; Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti; Amagi n’inkono. Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Salongo afunzwe nyuma yaho umuvugizi wa RIB aherutse gutangaza ibice bitanu uru rwego ruri kwibandaho cyane bigaragaramo ibyaha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ibyo bice ni igice cy’imyidagaduro (Abahanzi baririmba), iyobokamana n’ivugabutumwa, kwamamaza imbaraga zidasanzwe n’ubupfumu; Gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’ubwambure no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *