Umutekano

RIB yafunze batatu barya utw’abandi babizeza akazi kadahari! Bari bamaze gusahura miliyoni 70.

RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye. Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya. Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *