Umutekano

RDC: Bashwanye bapfa umusore! Abasirikare bagiye gufasha Congo kurwanya M23 bari kwirarira mu tubari arinako basambana n’abahatuye.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ziravugwaho gusambanya Abanye-Congo.

Izi ngabo zageze mu Burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023 ndetse ni na zo ziyoboye ubu butumwa. Intego nyamukuru zifite ni ugufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni ubutumwa bwagize imbogamizi zitandukanye zirimo kuba izi ngabo zaragiye muri RDC zidafite ibikoresho bihagije, zakurikiranye n’impfu za hato na hato za bamwe mu basirikare babugiyemo.

Ikinyamakuru News 24 cyo muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko izi ngabo zashinjwe imyitwarire mibi yo mu buryo butandukanye, cyane cyane ubusambanyi.

Mu basirikare ba Afurika y’Epfo batungwa urutoki harimo abateye inda abakobwa b’Abanye-Congo, abajya kunywera mu tubari bwo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko abagore babiri bo mu ngabo za Afurika y’Epfo bafite ipeti rya Major, bigeze gushwanira mu ruhame bapfa umusore basambana.

Ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Epfo bwatangaje ko bwamenye amakuru y’iyi myitwarire mibi kandi ko buri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.

Ladisilas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *