RDB yatangaje ko abana 22 b’ingagi aribo bazitwa amazina ku nshuro ya 20.
Abana 22 b’ingagi nibo bazitwa Amazina ku nshuro ya 20 nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, gitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi,uru rwego rwatangaje ko uyu muhango uzabera mu kinigi mu Karere ka Musanze.
Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo abamaze kwita amazina abana b’ingagi kuva uyu muhango watangira, abagira uruhare mu gucuruza ubukerarugendo ndetse n’ibyamamare bitandukanye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko Kwita Izina ari umuhango wamaze gushimangira ko u Rwanda rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.
Yavuze ko uyu mwaka ufite umwihariko kuko hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 20.
Ati: “Uyu mwaka Kwita Izina ntibisanzwe kuko tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 20 duhurira mu Kinigi muri uyu muhango wo kwita Izina”.
Yongeyeho ko kuva mu 2005 uyu muhango watangira , abana b’ingagi 395 bamaze guhabwa amazina.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko nk’Intara y’Amajyaruguru irimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bishimira intambwe imaze gutera imbere bigizwemo uruhare n’ubukerarugendo bukorerwa muri iyo pariki.
Ati: “Twishimira intambwe tumaze kugeraho mu rwego rw’iterambere ariko tukanaziririkana ko ubukerarugendo muri rusange bwagize uruhare rukomeye. Ubu bukerarugendo mu Ntara yacu bushingiye kuri Pariki y’Ibirunga, ikubiyemo urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ariko by’umwihariko hakaba harimo ingagi zo mu misozi miremire zitaba ahandi, ukaba umwihariko wacu, zikaba zinatwongerera ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bukomoka kuri ubwo bukerarugendo.”
Guverineri Mugabowagahunde yatangaje ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage batuye mu Mirenge 12 ihana imbibi na yo.
Yavuze ko amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera ndetse n’abaturage bagerwaho n’imishinga ikorwa muri ayo mafaranga.
Kuva mu 2005 uyu muhango uba hamaze gutangizwa imishinga 659 ifite agaciro k’asaga Miliyari 5.6 Frw.Iyi mishinga yatewe inkunga mu Mirenge 12 ihana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Muri iyi mishinga yatewe inkunga, irenga 50% ni iyo mu rwego rw’Ubuhinzi. Indi ni ubukorikori n’ibindi bitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko muri uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, uzitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi barenga 2000.
Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abandi bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.