RDC: Mu mujyi wa GOMA habonetse imirambo icumi (10) y’urubyiruko rwishwe mu mirwano ya FARDC n’inyeshyamba za M23.
Mu mujyi wa GOMA haravugwa inkuru y’uko habonetse imirambo icumi (10) y’urubyiruko rushobora kuba rwarishwe mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Kongo n’abo bafatanije ubwo bahanganaga n’inyesnyamba za M23 zirwana ziharanira uburenganzira bwazo nk’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Nk’uko Radio Okapi dukesha aya makuru ibivuga ngo imirambo icumi yabonetse kuwa gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025 hafi y’inkambi ya gisirikare ya Katindo i Goma, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Nk’uko ikomeza ibivuga nuko ngo iyo mibiri yari ifite ibimenyetso bigaragaza ko bishwe n’amasasu.
Amavidewo n’amashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo yashyizwe mu nzu ari naho yangirikiye kuko abaturage batigeze bayibona ngo ishyingurwe, bikavugwako baba barishwe n’abarwanyi bo ku ruhande rw’ingabo za Kongo bazwi nka « Wazalendo » mbere yuko inyeshyamba za M23 zifata umujyi wa Goma kuko ngo abarwanyi ba Wazalendo binjiraga mu nzu bagasahura ndetse bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Kugeza ubu, abaturage bo mu karere ka Katoyi muri komini ya Karisimbi ngo bakaba bagihangayikishijwe n’ikibazo cya Wazalendo batorongereye mu mashyamba.
Yanditswe na SETORA Janvier.