Ubuzima

RBC: Bidatinze umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura agakoko ka Virusi itera SIDA ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda.

Ikigo cy’Ubuzima (RBC) guhera mu mpera z’uku kwezi kizatangira gukoresha umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura agakoko ka Virusi itera SIDA. Ni umuti witwa CAB-LA, ukaba uterwa mu rushinge.

Uyu muti wakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rukora imiti rwa ‘GlaxoSmithKline, uri mu bwoko bw’imiti izwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) mu busanzwe uba ukozwe mu binini bikoreshwa mbere cyangwa nyuma y’uko umuntu akorana imibonano mpuzabitsina n’undi ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (HIV), cyangwa akawitera mu rushinge kugira ngo atandura ako gakoko.
Ubushakashatsi bugaragaza ko uriya muti ufite imbaraga kurusha ibinini.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Basile Ikuzo, yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyinkuru ko uriya muti mushya uzatangira ukoreshwa mu bigo nderabuzima bibiri mu gihugu, mbere y’uko woherezwa mu gihugu hose. Uyu muyobozi yasobanuye ko uyu muti kimwe n’izindi serivisi zigamije gukumira ubwandu bwa SIDA uzajya utangirwa ubuntu mu mavuriro ya Leta, ndetse ko hari n’amwe mu yigenga atanga izo serivisi ku buntu. Usibye kuba CAB-LA ifasha kurinda ubwandu bwa SIDA, inafasha abafite ubwandu bwayo kugabanya ubukana bw’iki cyorezo.

Uhabwa uyu muti aterwa inshinge ebyiri mu byumweru bine bitandukanye, hanyuma zigakurikirwa n’urundi rushinge rwa buri byumweru umunani. Amakuru avuga ko hashobora no kuzakorwa ishobora kumara umwaka, umuntu akaba yakwiteza urushinge rumwe mu mezi 12. Muri 2022 ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryemeje ikoreshwa ry’uriya muti.

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko gukoresha CAB_LA bigabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ku kigero cya 79% ugereranyije n’uburyo bwa Oral PrEP busanzwe bukoresha aho umuntu anywa ibinini bya buri munsi. Dr Ikuzo avuga ko u Rwanda rwahisemo gukoresha uriya muti uterwa mu rushinge, nk’igisubizo ku nzitizi zagaragaraga mu kuyoboka ikoreshwa ry’ibinini. Yavuze kandi ko kuri ubu hari zimwe muri dose z’uriya muti u Rwanda rwamaze kwakira, ndetse ko hari n’amatsinda y’abantu bahuguwe mu kuwutera abakiliya.

Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa abantu barenga 10,000 bafataga ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA, aba bakaba bangana na 30% by’ababana n’ubwandu bwacyo mu gihugu. Dr Ikuzo avuga ko ikoreshwa rya biriya binini byagabanyije cyane ubwandu bushya, by’umwihariko nko mu bakora umwuga w’uburaya aho mu myaka 10 ishize ubwandu bwavuye kuri 45% kuri ubu bukaba buri kuri 35. Ku isi yose mu mwaka ushize wa 2023 abantu miliyoni 1.3 banduye icyorezo cya Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda Population-based HIV Impact Assessment (RPHIA) muri 2019 bugaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bwari kuri 3%.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *