QATAR: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Qatar.
Muri gahunda y’imibanire, ubutwererane n’ubufatanye mu by’umutekano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Qatar.
Bakigera muri iki gihugu CG Félix Namuhoranye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, akaba n’Umuyobozi mukuru w’umutekano w’abaturage muri iki gihugu cya QATAR ndetse nyuma y’ibiganiro banasuye ishuri ryigisha ubutabazi bw’ibanze n’ibikorwa par’ubutabazi.
Ubwo bari mu biganiro.
Uretse n’ibi kandi, CG Félix Namuhoranye yitabiriye n’umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (Académie de police du Qatar) riherereye i Doha akaba ari n’umuhango wayobowe na nyir’icyubahiro Amir Sheikh Tamim Bin Hamad Al -Thani, umuyobozi wa Qatar.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250121-WA0778-300x180.jpg)
Yanditswe na SETORA Janvier .