Politike

RULINDO: Inzu yariherutse gusakamburwa bitegetswe na mudugudu kugirango haboneke ubwishyu yasakawe n’Akarere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwasakaye mu maguru mashya inzu y’umuturage yari yasakambuwe n’inzego z’ubuyobozi ngo haboneke indishyi y’imigozi 10 y’ibirayi yari yararindishijwe bikaza kwibwa.

Ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ku nkuru y’uko abakuru b’imidugudu ya Kabeza na Karambi yo mu kagari ka Kamushenyi ho mu murenge wa Kisaro bari basambuye inzu ya Ndereyimana Ildephonse, mu kigwi cyo kwishyura ibirayi by’umuturage mugenzi we byibwe nyamara yari yarabirindishijwe.

Bamwe mu baturage bavugaga ko Ndereyimana yasamburiwe inzu, ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko mu birayi yari yarashinzwe kurinda hibwemo imigozi 10 ugereranyije yavamo ibilo 10.

Mu gukemura iki kibazo umukuru w’umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damascène ari kumwe n’ushinjwe umutekano mu mudugudu baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ildephonse amabati 25 akagurishwa.
Ni umwanzuro wahise unashyirwa mu bikorwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo nyuma y’uko ibyabaye bimenyekanye bwahise butangira kotswa igitutu bushinjwa kurenganya uriya muturage.
Ubuyobozi bw’aka karere bubinyujije ku rubuga rwa X bwemeje ko “nyuma yo gukurikirana iki kibazo inzu ya Ndereyimana yongeye gusakarwa.
Bwunzemo buti: “Kuri ubu irasakaye, imeze neza”.
Ifoto ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana koko inzu y’uriya muturage yari yamaze gusakarwa, gusa ibijyanye n’isuku yayo inyuma ari umuti w’amenyo kuko nta cyigeze gikorwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *