Polisi y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru isoza umwaka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP RUTIKANGA Boniface yijeje Abanyarwanda ko polisi yateguye kubungabunga umutekano kugira ngo bazizihize neza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo Abanyarwanda bizihize iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP RUTIKANGA Boniface yamaze impungenge Abanyarwanda, ashimangira ko iminsi mikuru izagenda neza nk’ibisanzwe.
Ati: “Twiteguye neza kandi turizera ko iminsi mikuru izagenda neza nk’uko bisanzwe”. Yagaragaje ko uko imyaka itambuka ari ko bagenda biga amasomo y’uko bafasha abantu kurushaho kwizihiza iminsi mikuru batekanye, agaruka kuri gahunda nshya yashyizweho yo korohereza abashaka kujya gusangira Noheri n’Ubunane n’imiryango yabo ituye mu ntara zinyuranye z’Igihugu.
Ati: “Uburyo biteguye uyu munsi bitandukanye n’umwaka ushize. Uribuka ko umwaka ushize twibeshye tukagira abantu benshi muri gare, bigatezamo ikibazo cy’umuvundo. Uyu mwaka rero twiteguye neza kandi burya iyo habayeho kwitegura kwiza, no gushyira mu bikorwa ibyateganyijwe bigenda neza”.
ACP RUTIKANGA yumvikanishije ko nka Polisi y’u Rwanda biteguye gufasha abantu kuryoherwa n’impera z’umwaka, harimo no gufasha abazitabira ibitaramo bitandukanye; Mu materaniro atandukanye ndetse n’ibindi birori biteganijwe muri Kigali ndetse no hanze yayo. Yakomeje agira ati: “Ubungubu ngira ngo mwatangiye kubona Abapolisi hirya no hino mutari mukunze kujya mubona, ni mu rwego rwo kwitegura kuko ‘mood’ y’iminsi mikuru yaratangiye”. Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaje nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rushyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
RURA yatangaje ko ku wa 23_ 24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30_ 31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo.
Nk’abakoresha umuhora w’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi; Muhanga; Ruhango; Nyanza; Huye; Nyamasheke; Karongi; Ngororero; Gisagara; Rusizi; Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium. Abakoresha umuhora w’Iburasirazuba bajya i Rwamagana; Kayonza; Gatsibo; Nyagatare; Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga. Ni mu gihe abakoresha umuhora w’Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi; Abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi; Rulindo; Musanze; Rubavu; Burera; Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.
Mu itangazo RURA yashyize hanze yakomeje igira iti « Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.
Uru rwego rwakomeje ruvuga ko abakozi barwo ab’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yemereye hoteli; Utubari ; Restaurants n’utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera : Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane, na ho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.
Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva ku wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025. Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.