Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 bakurikiranyweho ibyaha birimo kwiba inka zisaga 100 z’abaturage.
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Ukuboza yerekanye abantu 16 bakurikiranyweho ibyaha birimo kwiba inka zisaga 100 z’abaturage mu turere twa Gasabo; Nyarugenge; Rulindo; Gicumbi na Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko igikorwa cyo kubafata cyatangiye muri Nzeri 2024. Ati: “Aba bakekwaho ibikorwa by’ubujura bw’inka bakoraga nk’itsinda kuko bari bafite ubayoboye bahimba Sekompa, aho yakoranaga n’abamurangiraga ingo zoroye inka nawe agahita apanga umugambi wo kuziba, hanyuma bakazibaga”. ACP Rutikanga yavuze kandi ko bajyaga kwiba ari itsinda rigizwe n’abasore yakuraga Nyabugogo basanzwe bikorera imizigo kugira ngo bamutwaze inyam.
Mu kubaga izi nka ngo yabikoraga mu buryo bwo kwica itungo arishinyaguriye kuko yabanzaga kurizirika ku giti agakuraho inyama ashoboye izindi akazita mu ishyamba. Byaje kumenyekana biturutse kuri umwe mu bari bamutwaje inyama waciye kubaturage yuzuyeho amaraso ndetse anuka bamubajije aho aturutse n’ibyo yikoreye ananirwa kwisobanura bahita babimenyesha inzego z’umutekano. Ati: “Igiteye impungenge nuko zagaburirwaga abantu kandi zitapimwe kuko nyuma yo kwica inka yashyiraga izo nyama mu mufuka, wa musore akazikorera akazigeza ku muhanda, akaziha umumotari bakoranaga akazigeza ahacururizwa inyama nawe akazigurisha”.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko muri aba bafashwe uyu bakunze kwita Sekompa yigeze no guhanirwa ubujura kuko yigeze kugororerwa Iwawa, aho yamaze umwaka ndetse yanafunzwe imyaka ibiri mu igororero rya Mageragere. ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko hagishakishwa n’abandi bafatanyaga nabo harimo uwitwa Uwitonze Jean Paul nawe wiba inka, akazibagira munsi y’urugo rwe mu rutoki.
Ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, naho ingingo ya 166 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw; Imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni mu gihe ingingo ya 190 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretse cyangwa kuyica, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.