Perezida yashyizeho Abasenateri 4 barimo Dr Usta KAITESI.
Perezida Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane barimo: Dr. Francois Xavier Kalinda; Bibiane Gahamanyi Mbaye; Dr Usta Kaitesi; Nyirahabimana Solina.
Perezida Kagame yabashyizeho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 80.
Dr. Kalinda François_ Xavier
Dr. Kalinda François_ Xavier yari asanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda, kuva tariki ya 9 Mutarama 2023. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’amategeko yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru (Dean of School) w’ishuri ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Usta Kayitesi
Dr Usta Kayitesi ni impuguke mu mategeko akaba yagizwe Senateri amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Dr. Kaitesi yabaye kandi Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.
Mu 2015, Dr Kaitesi yabaye Umuyobozi Mukuru, muri Komisiyo ishinzwe gutanga ubufasha mu bya tekini ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo havugurwa Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Dr. Kaitesi afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amategeko, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht yo mu Buhorandi.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada, akagira n’iy’icyiciro cya kabiri cya kabiri (A0) yakuye mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.
Nyirahabimana Solina
Nyirahabimana Solina yabaye Umunyabamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko guhera mu 2020.
Yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) tariki ya 18 Ukwakira 2018.
Nyarahabimana kandi yanabaye Ambasederi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi.
Bibiane Mbaye Gahamanyi
Bibiane Mbaye Gahamanyi ni impuguke mu bijyanye no kubungaba uburenganzi bwa muntu, akaba yarakoranye n’imiryango Mpuzamahanga yita ku burengezi bwa muntu by’umwihariko kurwanya guhohoterwa abagore, irimo, IPPF, Oxfam GB, Action Aid International AAI.
Harimo kandi iyo bakorenya yo mu Karere harimo uwita ku iterambere ry’ibidukikije muri Afurika ENDA, UAPS, ACDHRS n’indi.
Aba bashyizweho, nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije mu buryo ntakuka Abasenateri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda.
Abo barimo abatowe mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage na babiri batowe mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
Mu gihe Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe na ryo ritangaje babiri batorewe kujya muri Sena.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.