Perezida Kagame yahaye imbabazi Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana Emmanuel.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.
CG (Rtd) GASANA Emmanuel
Aba bagabo bombi bari mu bantu 32 bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira.
Muri Mutarama 2023 ni bwo Urukiko rukuru rwongereye ibihano byari byarahawe Bamporiki rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Dr. BAMPORIKI Eduard
Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko rwari rwarabanje kumukatira gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma aza kujurira ari na bwo urukiko rwaje kumwongerera ibihano.
CG (Rtd) Gasana wanabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ku rundi ruhande we Muri Mata uyu mwaka Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwari rwaramukatiye gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.
Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Mbere y’aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazaba ya Frw miliyoni 144, gusa aza kugabanyirizwa ibihano nyuma y’impapuro zo kwa muganga zagaragaje ko afite uburwayi burimo umubuduko w’amaraso.
Itegeko n? 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse ku wa 08/11/2019, rigaragaza mu ngingo ya 227 ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.
Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.
Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iyo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa amaze kubona urwandiko rusaba imbabazi, ahita akora raporo iherekeza urwandiko rusaba igaragaza ibi bikurikira; umwirondoro w’usaba, icyaha afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire ye muri gereza n’ibimenyetso bibigaragaza hamwe n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.
Imbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika zisabwa na Minisitri ufite ubutabera mu nshingano ze, amaze kugaragaza impamvu ashingiraho zigomba guherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza umwirondoro w’usabirwa imbabazi.
Agaragaza kandi icyaha usabirwa imbabazi afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwahamije icyaha usabirwa, igihe usabirwa imbabazi amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire muri gereza y’usabirwa n’ibimenyetso bibigaragaza n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.
Impamvu zishobora gutuma ufunzwe yemererwa gufungurwa by’agateganyo, harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi, kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’umuganga wemewe na Leta.
Usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe bikurikira: iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; iyo yakatiwe igifungo cya burundu ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.
Nibura inshuro imwe mu mwaka, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ashyikiriza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze urutonde rw’abasabye ifungurwa ry’agateganyo.
Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko akatiwe igihano gishya, atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.
Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari asigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.