Umutekano

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye muri Qatar.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame, yahuriye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, i Doha muri Qatar, baganira ku mubano w’u Rwanda na DRC n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere. 

Ni ibiganiro bahujwemo na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nka bumwe mu buryo bwo gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.

Abakuru b’Ibihugu uko ari batatu bashinye intambwe yatewe mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi ndetse n’imyanzuro y’inama yahuje Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 8 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania.

Bongeye gushimangira ko hakwiye guhagarika intambara mu gushimangira agahenge kemejwe muri iyo nama iheruka guhuza Abakuru b’Ibihugu b’Imiryango yombi, yemeje ko ibibazo bya DRC bikwiye inzira y’ibiganiro nk’igisubizo kirambye.

Perezida Kagame, Sheikh Thamim na Tshisekedi kandi bemeje ko hakenewe ibiganiro bihoraho biyobowe na Doha mu rwego rwo kubaka umusingi ukomeye w’amahoro arambye nk’uko yifuzwa mu biganiro bya Luanda na Nairobi kuri ubu byahuriye hamwe.

Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatari Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wabakiranye urugwiro ndetse akaba yabafashije kugirana ibiganiro byatanze umusaruro.

Umusaruro watanzwe n’ibyo biganiro ni uko habayeho kubaka icyizere cy’uko ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Akarere hashobora kuzaba heza mu gihe ibyaganiriweho bizaba bishyizwe mu bikorwa.

Gusa impuguke mu bya Politiki zivuga ko nubwo iyo ntambwe itewe n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC ari iyo kwishimirwa, hari impungenge z’uko Perezida Tshisekedi akunze kugira indimi ebyiri, aho yagiye arenga ku byemeranyijwe.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kumvikana na Tshisekedi ari ibintu bigoye kuko ashobora kuba ava mu nama yigabiwe ibyaganiriweho cyangwa akaba abyirengagiza nkana.

Karibumedia.rw.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *