Umutekano

ONU: Antonio Guterres yishimiye ibikorwa bya Qatar byo kunga Tshisekedi na Kagame.

Ku wa gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yakiriye neza gahunda ya Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani y’ubwiyunge hagati ya ba Perezida ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Antoine Tchisekedi Tchilombo n’uw’ u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yabo y’ibihugu bitatu yateranye kuya 18 Werurwe 2025 i Doha muri Qatar.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi we mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025 mu murwa mukuru wa New York muri Amerika.

Ni inama yateguwe ku nkunga ya Qatar, igamije guhosha ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC); akaba ari ikiganiro ngo cyaranzwe n’ibikorwa bya M23 mu kwigarurira uduce tumwe na tumwe turimo imijyi mikuru yo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo ariyo Goma na Bukavu ndetse n’ubushyamirane buri hagati ya Leta ya Kinshasa n’iya Kigali.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yashimiye Umuyobozi mukuru w’Ubwami bwa Qatar, Emir ku ruhare yagize mu guhuza abaperezida b’ibihugu bya Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bityo ashimangira akamaro ko kuganira bitaziguye hagati y’abafitanye amakombirane.

Antonio Guterres yashimangiye kandi ko ari ngombwa kubahiriza imishikirano yemejwe mu nama ihuriweho na EAC na SADC yo ku ya 8 Gashyantare 2025, isaba ko imirwano yahagarara.

Umuryango w’Abibumbye ushyigikiye kubahiriza inzira za Luanda na Nairobi ndetse n’ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Kongo-Konshasa n’Umutwe w’inyeshyamba za M23, hakurikijwe imyanzuro y’akarere.

Antonio Guterres yashimangiye ko byihutirwa gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, gisaba ko ingabo za M23 ziva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), yibutsa ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC bukomeje gukangurwa mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi cyane cyane mu turere twibasiwe n’imirwano mu burasirazuba bwa Kongo.

Inama yo ku ya 18 Werurwe 2025 yabaye iya mbere hagati ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Félix Tshisekedi Tchilombo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuva imirwano yatangira hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro ifatanije n’ingabo za Kongo (FARDC) yaranzwe nuko M23 yafashe uduce dutandukanye turimo n’imijyi mikuru ya Goma na Bukavu.

Antonio Guterres yashoje ashimangira ko guhura kwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Kongo-Kinshasa Antoine Félix Tchisekedi Tchilombo ari imwe mu nzira zo kugarura amahoro mu karere nyuma yaho Umuryango w’Abibumbye usabye ko hajyaho ibiganiro hagati yabafitanye ibibazo muri gahunda yo kubahiriza ubusugire bwa Kongo.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *