NYARUGURU: Umugabo yatemye mugenzi we amuziza ko yumvishe ari kuvugana n’umugore we.
Umugabo wo mu karere ka Nyaruguru arakekwaho gutema mugenzi we amuziza ko amusambanyiriza umugore.
Byabereye mu mudugudu wa Kibayi; Akagari ka Mpanda; Umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Umwe mu batuye muri kariya gace yavuze ko uriya mugabo yanywereye mu kabari inzoga ntiyishyura noneho arataha ageze mu rugo asanga umugore we ari kuvugira kuri telefone. Ngo yamubajije uwo bari kuvugana amubwira ko ari nyirakabari avuye kunyweramo.
Yahise amwadukira atangira kumukubita inshyi amushinja ko banasambana.
Umugore yamubwiye ko arengana ko ahubwo nyiri akabari yamuhamagaye amubaza aho Umugabo we ari kuko yagiye atamwishyuye.
Uwo mugabo ngo yahise yinjira mu nzu afata umuhoro asubira mu kabari yanyweragamo maze ajya gutema nyiri akabari. Uwatanze amakuru yagize ati: ”Yahise ajya mu kabari yanyweragamo atema nyiri akabari akoresheje umuhoro amushinja ko amusambanyiriza umugore”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpanda, Hitimana Felix yavuze ko ibyo kuvuga ko yamutemye amuziza ko amusambanyiriza umugore ari amagambo nta gihamya kuko ntawamubonye basambana.
Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho ni mu gihe uwatemwe yagiye kwa muganga baramupfuka akaba ariwe.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.