NYARUGURU: Mutwarasibo yishwe.
Mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Mata, hazwi nko mu birembo, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuturage witwa HAKIZIMANA Ildephonse, wishwe n’abantu bataramenyekana, ariko akaba yari asanzwe ari mutwarasibo ndetse akaba yari yaracitse ku icumu.
Amakuru ava muri uyu murenge avuga ko , byabereye mu mudugu wa Ramba , hazwi nko mu birembo, munsi y’umuhanda ugana mu Gikomera abantu batamenyekanye baraye bahiciye uwitwa HAKIZIMANA Ildephonse w’imyaka 51 wari mutwarasibo mu mudugudu wa Ramba, akaba ari umuturage wacitse kwicumu. Inzego z’umutekano zikaba zahageze zisanga uyu wishwe, abamwishe bamurambitseho ibyangombwa bye mu maso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko koko , uyu munsi taliki 11/12/24, mu gitondoNyaruguru,Mata,Ruramba,Ruramba, Habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bicyekwa yaba yishwe. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Munini, hafashwe abacyekwa 9 bajyanywa ku station ya Polisi ya Kibeho.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.