NYARUGURU: Bombori bombori hagati y’umusore na Nyina bapfa ko agiye kurongora umukobwa wabyawe n’umugabo wamubenze.
Umusore wo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru arashinja nyina kumubuza kurongora uwo yakunze agashaka no kumwambura inzu yari yubatse.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Tuyishimire Faustin atuye mu mudugudu wa Mpanda mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru.
Avuga ko yubatse inzu mu kibanza yari yarahawe na nyina maze igihe cyo kuyikinga kigeze nyina aramwangira afatanyije na murumuna we bivugwa ko asanzwe ari umusirikare nkuko yabitangaje.
Uwo musore akomeza avuga ko yaje kumenya ko impamvu yangiwe gukinga iyo nzu aruko yabanye n’umukobwa banafitanye umwana bakaba bacumbitse ariko nyina adashaka uwo mukobwa.
Yagize ati: “Naje kumenya ko uwo mukobwa amuziza ko se yabenze mama none bikaba byarabaye inzigo”.
Uyu musore arasaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo akagira uburenganzira ku nzu avuga ko yubatse.
Nyina w’uriya musore Mukarwego Anociatha yavuze ko iriya nzu yubatswe na murumuna w’uriya musore w’umusirikare aho yohererezaga amafaranga nyina na murumuna we inzu ikubakwa.
Uyu mubyeyi avuga ko ntacyo apfa n’umukazana we akavuga ko kuba atamushaka kuko Ise yamubenze nawe ari kugenda abyumvana abantu ariko atari ukuri.
Bamwe mu baturage batuye muri kariya gace baremeza ko iriya nzu ari iya Tuyishimire kuko ariwe wayubatse ariko kugeza ubu iyo nzu ari kuyinyagwa na nyina afatanyije n’abandi bana be.
Na bo bavuga ko bamuziza umukobwa yashatse nyina atamushaka kuko yabenzwe na Se w’uriya mukobwa bakavuga ko nyina ari kumwe nuriya musore bivugwa ko ari umusirikare aho bari bagiye gusenya iyo nzu gusa abaturage bakabikumira.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.