NYARUGENGE: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye.
Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye.
Amakuru dukesha bagenzi bacu bo kuri Radio/TV10, avuga ko yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umugabo we asangira n’indaya mu kabari. Uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, dosiye ye yagejejwe mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye. Iki gikorwa cyabaye tariki 31 Werurwe 2025, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore “Yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa”.
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; avuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.” Uyu mugore naramuka hamijwe n’iki cyaha, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW.
Itegeko rivuga ko iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.