Umutekano

NYARUGENGE: Nyir’inzu bamukubise agiye gukuraho urugi rw’umupangayi kuberako atishyura ubukode.

 

Mu murenge wa Rwezamenyo; Akarere ka Nyarugenge; Akagali ka Kabuguru ya mbere, haravugwa inkuru idasanzwe yateje urugomo.

Hari ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, zo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 23/10/2024, aho umugabo witwa IRAKOZE Lameck ukomoka mu karere ka Gasabo; Umurenge wa Kimironko, yakodesheje inzu isanzwe irimo undi muntu bitewe n’uko uyisanzwemo atamwishyura neza.

Amakimbirane yaje mu gitondo, aho ny’iri nzu yazanye umufundi akuraho urugi banyiri gukodesha (Uwera Afisa) n’umugabo we bari bakiryamye, urugi rwaguye mu nzu umugore asohotse acakirana na ny’iri nzu ari nako baterana amagambo kugeza ubwo ubushyamirane bwavuyemo gukomeretsanya.

Ny’ir’inzu yihutiye kuregera ubuyobozi bw’Akagali ,bumukorera raporo ajya gutanga ikirego kuri RIB station ya Rwezamenyo, nubwo yatanze ikirego nawe ari mu makosa kuko Afisa nawe yaje mu buyobozi avuga ko umufundi wabasenyeho urugi yabinjiranye aterura amafaranga bari bafite mu nzu asaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frs) Rwf.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo,Madamu Nirere Marie Rose yaje kwegera ubuyobozi bw’Akagali bahuza impamde zombi zibasha kumvikana.

Imyanzuro yavuyemo nuko, uyu mupangayi yahawe integuza (Priave) y’iminsi irindwi (7) uhereye kuri iyi tatiki, ko iyi minsi izashira agatanga inzu y’abandi. Ikindi ubuyobozi bwakoze raporo bombi bemeranya ko ntawongera gusagarira undi mu gihe ikirego cyabo kiri mu nzego z’ubutabera (RIB).

Ny’iri nzu, arimo kwishyuza uyu mupangayi ubukode bw’amezi 4, naho umupangayi akabihakana avuga ko afite ideni rw’ukwezi kumwe agendeye ku masezerano bagiranye na Irakoze Lameck natwe dufitiye kopi aho buri kwezi hishyurwaga amafaranga angana n’ibihumbi 35,000 Rwf.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *