NYARUGENGE: Muri Bwimo, imodoka ya Mini bus yagonganye n’ikamyo umuntu umwe ahatakariza ubuzima naho abandi 17 barakomereka.
Ahagana saa yine na mirongo ine zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Mubuga; Akagari ka Nyamweru; Mu Murenge wa Kanyinya; Akarere ka Nyarugenge, mu muhanda Musanze_ Kigali, imodoka yo mu bwoko bwa mini bus yavaga i Musanze yagonganye n’ikamyo ya NPD yavaga mu Karere ka Nyarugenge yerekeza i Musanze ahitwa muri Bwimo. Umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi 17 barakomereka.
Uwitabyimana akaba ari umuturage wo mu murenge wa Base; Akagari ka Rwamahwa; Umudugudu wa Kiruri. Umwe mu baraho yabwiye umunyamakuru wa Karibumedia.rw ko iyi Mini bus yajyaga mu gice cya Kigali, iza kugongana n’ikamyo ya NPD ahitwa muri Bwimo.
Avugana n’umunyamakuru wa karibumedia.rw, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda/ Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel KAYIGI yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko abakometse bahise bajyanwa kwa muganga ndetse iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikaba ryahise ritangira.
Yagize ati: “Mu muhanda wa kaburimbo Musanze_ Kigali habereye impanuka y’imodoka ya Mini bus yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, igeze ahavuzwe haruguru yagonganye n’ikamyo ya NPD yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, hapfuyemo umuntu umwe abandi barakomereka. Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka”; Umuvugizi yakomeje agira ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda uburangare igihe cyose batwaye ibinyabiziga no kutarenza umuvuduko wagenwe ».
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba kirimo gitera impanuka, cyane cyane mu gice cy’Amajyaruguru kuko muri uku kwezi kwa Gashyantare hakomeje kugaragara impanuka zitandukanye. Iz’impanuka zirimo gutuma bamwe bahaburira ubuzima, bityo abaturage basaba Polisi y’u Rwanda gukora iperereza ku byaba bitera izi mpanuka.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.