Umutekano

Nyanza: Uwo bivugwa ko ari inshoreke ya Meya yashyize ifoto kuri Facebook yicaye mu ntebe y’umuyobozi w’Akarere iticarwaho na burumwe wese.

Mu gihe hatarashira kabiri Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ihagaritse ku nshingano Ntazinda Erasme ku buyobozi bw’aka karere, haravugwa amakuru ajyanye n’umugore bivugwa ko yaba ari “inshoreke ya Mayor” washyize ifoto kuri Facebook  yicaye mu ntebe nkuru y’Umuyobozi w’Akarere.

Amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uwo mugore, utatangajwe amazina, yifotoreje mu biro by’Umuyobozi w’Akarere maze ifoto ayishyira kuri konti ye ya Facebook.
N’ubwo nta rwego rw’ubuyobozi ruravuga ku mugaragaro iby’ifoto y’uvugwaho kuba “inshoreke ya Mayor”, amakuru atugeraho avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Ku wa 16 Mata 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Ntazinda Erasme ku nshingano zo kuyobora akarere, ivuga ko “yateshutse ku nshingano” nk’uko byatangajwe n’abari bitabiriye inama idasanzwe.
Ntazinda yari amaze imyaka hafi icyenda ari umuyobozi wa Nyanza, aho yatorewe bwa mbere mu 2016, agatorerwa manda ya kabiri mu 2021.
Mbere yo kuyobora akarere, yari azwi mu mukino wa Volleyball nk’umuyobozi wa Rayon Sports VC. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gutunganya imijyi, yakuye muri Canada mu 2001.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *