Ubuzima

NYANZA: Umwarimu yazanye umukobwa ngo bisayidire none yamwiziritseho yanga gutaha.

Umwarimu wigisha muri rimwe mu mashuri abanza yizaniye umukobwa mu nzu none ubu ari kumwaka miliyoni ebyiri.

Iminsi ibaye 12 umwarimu wigisha muri rimwe mu ishuri ribanza ryo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, abana n’umukobwa mu nzu ariko avuga ko atamwishimiye.

Inshuti z’uriya mwarimu zavuze ko aho yiga muri Kaminuza, dore ko yiga anakora yabanaga mu nzu n’umuhungu, noneho uwo muhungu aza kumurangira mushiki we.

Uwo mwarimu yatangiye kumutereta niko kumusaba kuza kumusura, bwa mbere araza “baranaryamana” arataha. Muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 nabwo wa mwarimu yasabye umukobwa kuza kumureba, umukobwa araza.

Umunsi wa mbere bararyama, umwarimu asaba umukobwa gutaha, maze umukobwa aramubwira ngo nabe amuretse azataha bukeye.

Bukeye mwarimu amusabye gutaha, umukobwa na we ati “Reka sintaha nararongowe byararangiye”!

Umwarimu nawe amubwira ko ataritegura byo kuba yarongora, bityo yaba agiye iwabo mu karere ka Nyaruguru. Umukobwa nawe ati “Ntaho najya dore wananteye inda”!

Umukobwa mu gukomeza kwinangira umwarimu yarabyutse agiye ku kazi, asaba uwo mukobwa ko yabyuka akajya guhaha mu gasantire, icyo gihe umwarimu arafunga barajyana ku gasantire, maze umwarimu asigira urufunguzo uwo mukobwa ariko rutari rwo agira ngo abone uko amucika.

Umukobwa ageze ku nzu afunguye biranga, atelefonnye umwarimu yanga gufata telefone, maze umukobwa ahita amusanga ku kazi mu rwego rwo kugira ngo bagenzi ba mwarimu batabimenya ahita amuha urufunguzo rwaho, amubwira ko yari yibeshye ku rufunguzo.

Hashize iminsi umunani umwarimu bimaze kumurenga yaje guhamagara inshuti ze n’inzego z’ubuyobozi muri kariya gace, azibwira ibyo yahuye na byo maze umukobwa we avuga ko ntaho yajya yarongowe byarangiye, yanatwaye inda, maze abo bantu bababwira ko umuntu abana n’uwo yishimiye nta mpamvu yo kubana n’undi ku gahato.

Mwarimu yavuze ko n’indaya bayihonga yemera ko mu minsi umunani amaze akwiye kumubarira 10,000frws ya buri munsi yose hamwe akamuha Frw 80,000.

Umukobwa ati “Ayo sinayemera kereka umpaye amafaranga miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) nibwo nagenda”!

Mwarimu yamwijeje ko yemeye ayo Frw 80,000 n’ubundi azakomeza kumufasha aho ari hose ariko ubu atiteguye gushinga urugo kandi niyitegura neza azamurongora mu buryo buzwi ariko umukobwa ntabikozwa.

Umwarimu yakomeje kubana na we, gusa abo bakorana ku kazi bavuze ko hashira akanya ukumva aririmbye indirimbo irimo amagambo agira ati “Mbigirente ko yanze gutaha”!

Umwarimu yaje kwigira inama yo kujya kwirarira ku nshuti ye y’umusore, icyo gihe umugore arara amushakisha abwira abantu ko yabuze umugabo we maze abandi bahamagara uwo mugabo mu gicuku bamubwira ko nubwo yihaye guta inzu, uriya mukobwa nagira icyo aba abiryozwa maze uwo mwarimu yitwikira igicuku arataha, niko kujya mu nzu bombi bacumbitsemo.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa wiziritse kuri mwarimu afite amakuru ko hari umwarimukazi bakorana yateye inda, akaba ashaka kumwirukana kugira ngo uwo mwarimukazi yinjire muri iyo nzu.

Uriya mwarimukazi yumvise ko uriya mukobwa yasabye nyina kugurisha isambu maze bakabaha amafaranga ngo bagure ibikoresho byo mu nzu, abwira mwarimu ko amafaranga na we ayafite gusa mwarimu akifuza ko uwo mukobwa yamuvira aho.

Andi nakuru Kandi avuga ko uriya mwarimu kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 yavuye ku ishuri yigishaho aza mu rugo avuga ko agiye kwimuka, maze umukobwa ntiyamwemerera baheraho bararwana, gusa umwarimu hakaba amakuru ko yashatse kuva mu karere ka Nyanza ahunga ariko agasanga yahita ata akazi.

Umukobwa we avuga ko aho azajya bazajyana kuko yifuza kuba umugore we kuko yanatewe inda. Ubusanzwe umukobwa akora ubucuruzi buciriritse, bw’ibintu bitandukanye birimo inzoga.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *