NYANZA: Umugabo yiciye umugore we kwa Sebukwe.
Umugabo ukomoka mu karere ka Ruhango arakekwaho kwiyicira umugore we amusanze aho yari yarahukaniye iwabo i Nyanza.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu mudugudu w’Akintare.
Amakuru avuga ko uwitwa DUSINGIZIMANA Obed utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Gikoma, mu gicuku cyo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024 yagiye mu mudugudu w’akintare mu kagari ka Mulinja; Umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, ahakurikiranye Umugore we witwa INGABIRE Cansilide w’imyaka 24.
Amakuru avuga ko yamuteye aho yahungiye mu nzu ya se kuko yari yarahukanye, kubera amakimbirane ashingiye ku businzi bw’uwo mugabo.
Bikekwa ko umugabo yasanze uwo mugore mu nzu amutera ibyuma, aramukomeretsa bikabije ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Busoro, ahageze ahita yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ahageze arapfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mulinja Ndayisenga John yatangaje ko RIB yatangiye iperereza.
Nyakwigendera asize umwana umwe w’Imyaka 2. Ukekwa yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntongwe kugira ngo akurikiranwe. Uriya muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane niba hari ikibazo bajya babibwira ubuyobozi bukabikemura.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.