Nyanza: Umugabo yahawe ikiraka cyo gukura telefone mu musarani aheramo.
Umugabo wo mu karere ka Nyanza yapfiriye mu musarane ubwo yari yahawe ikiraka cyo gukuramo terelefoni.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nyakabuye.
Inkuru dukesha UMUSEKE wamenye amakuru ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, umugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 wari utuye mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nkinda yahawe ikiraka cyo gukura telefoni mu musarane ariko ntibyamuhira.
Uyu yagiye mu musarane wo kwa Gasasira Janvier w’imyaka 44 aho yari agiye gukuramo telefone yari yaguyemo bamwizeza ko bamuhemba amafaranga ibihumbi cumi (10,000 frw) birangira aguyemo .
Amakuru yizewe agera kuri karibu media ni uko nyiri gutanga kariya kazi yahise atoroka kuko bamushakishije baramubura.
Umunyamakuru yavugushije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Kayigi Ange avuga ko “ari mu kiruhuko cy’akazi”.
Kugeza ubu hakomeje gushakishwa uwaba waragize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Ni mugihe umurambo wa nyakwigendera ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2024 washyinguwe.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.