Umutekano

NYANZA: Umugabo afunzwe akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma bapfa imyumbati.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza ku mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bapfa imyumbati. Byabereye mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira; Akagari ka Nyamure; Umudugudu wa  Kanyundo.

UMUSEKE dukesha aya makuru uvuga ko  uwitwa BIZIMANA w’imyaka 28 bikekwa ko yateye icyuma NSANZIMANA Jean Paul w’imyaka 26 akamukomeretsa bikomeye ku ijosi. Abatuye muri kariya gace bavuze ko aba bombi batonganiye mu karere ka Huye; Umurenge wa Kinazi; Akagari ka Gahana mu Mudugudu wa Cyegera mu kabari, aho bariho banywa inzoga bombi, bapfaga ko uriya mugabo witwa Bizimana yagurishije imyumbati na Nsanzimana Jean Paul yarangiza Bizimana akohereza umugore we akayikura.

Uriya Nsanzimana yagiye kwishyuza Bizimana ngo amusubize  amafaranga ye kuko imyumbati yayisaruye.
Bivugwa ko nyuma yo gutongana, uyu Bizimana yatashye iwe mu karere ka Nyanza; Umurenge wa Muyira; Akagari ka Nyamure mu mudugudu wa Kanyundo hanyuma Nsanzimana akamukurikirana amugenda runono kuko we atuye muri Huye; Umurenge wa Kinazi; Akagari ka Gahana mu mudugudu wa Cyegera bagera  mu nzira bakongera bakarwana, ari nabwo uyu BIZIMANA yateraga icyuma ku ijosi Nsanzimana Jean Paul arakomereka cyane. Nsanzimana  yajyanywe ku kigo nderabuzima cya  Gitovu akimara kuhagera ahita apfa.

Umukozi w’Umurenge wa Muyira ushinzwe imari n’ubutegetsi, Karangwa Janvier yatangaje ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Uriya muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane hagati yabo ahubwo niba hari ikibazo bihutire kukibwira ubuyobozi kugirango babikemure.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *