NYANZA: Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ibimenyetso bwatanze kuri MUGIMBA Jean Baptiste.
Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rwa NYANZA.
Ejo ku wa gatatu, tariki ya 18/09/2024 no kuri uyu wa kane, tariki ya 19/09/2024, ubushinjacyaha mu rubanza rwajuririwe na MUGIMBA Jean Baptiste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bwongeye gushimangira ko ibimenyetso byashyingiweho n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu karere ka Nyanza, intara y’amajyepfo.
Ni urubanza rwari rwaraburanishijwe muri uru rukiko, ubushinjacyaha busabira Mugimba Jean Baptiste igihano cy’igifungo cya burundu ariko mu kurusoma, urukiko rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25 ans) ariko Mugimba Jean Baptiste ajuririra icyo cyemezo.
MUGIMBA Jean Baptiste n’Umwunganizi we mu by’amategeko.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18/09/2024, Mugimba Jean Baptiste yireguye ahakana ibyo aregwa byose ariko ubushinjacyaha bwo buburana bushimangira ko ibimenyetso byatanzwe byose bifite ishingiro ndetse ko bitagomba guteshwa agaciro.
Aha ni naho urukiko rwahereye ruha ubushinjacyaha umwanya urambuye kugira ngo bubeshyuze ibyo Mugimba Jean Baptiste yita inenge z’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu karere ka Nyanza rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25 ans).
Ku ruhande rwa Mugimba Jean Baptiste we, aburana avuga ko arengana kuko ngo abamushinja ibi byaha bose bafite aho bahuriye no gushaka kwigarurira imitungo ye ariko ibi byose ubushinjacyaha bwahise bubyamagana kuko ngo bukurikije ibimenyetso urukiko rwagendeyeho bumukatira ngo byose bifite ireme.
Nk’uko twabivuze dutangira iyi nkuru ngo mbere yo gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) muri Gereza, Mugimba Jean Baptiste yari yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu bitewe n’uruhurirane rw’ibyaha byakururiye imbaga y’abatutsi kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyane cyane mu cyahoze ari Segiteri ya Nyakabanda mu mujyi wa Kigali kuko yabaga muri uyu mujyi ari n’umunyamabanga w’ishyaka CDR.
Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Nyanza rwamuhamije kuba icyitso mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi, rwemeza kandi ko yasabye imbunda kandi akazitanga ari nazo zicishijwe abatutsi mu murenge wa Nyakabanda ndetse ngo akaba yaragize n’uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi mu Nyakabanda; Nyamirambo; Biryogo na Gitega.
Kugira ngo agezwe mu Rwanda, Mugimba Jean Baptiste yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’ubuholandi mu mwaka wa 2016 kugira ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Gusa kuva yatangira kuburana kugeza magingo aya, ahakana ibyaha byose aregwa ahubwo akavuga ko ari umwere.
Andi makuru ku rubanza rwa Mugimba, karibumedia.rw izakomeza kuyabakurikiranira kugeza urubanza rupfundikiwe.
Yanditswe na SETORA Janvier.